UKURI KU BANTU BABANA BAHUJE IBITSINA MU RWANDA N’IBYIFUZO BYABO. Raporo icukumbuye
U Rwanda rufite ibibazo by’ingutu mu rwego rw’uburenganzira n’uburinganire ku Ihuriro ry’abantu babana bahuje ibitsina LGBTIQ+. N'ubwo igitabo cy'amategeko ahana kidateganya ibihano ku bikorwa by'imibonano mpuzabitsina cyangwa imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina, n’ubwo kandi Itegeko Nshinga rishyigikira uburinganire n'ubwuzuzanye ku bitsina byombi rikanabuza ihezwa, n’ubwo Igihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ihuriro ryabo riracyafite ikibazo cyo kwakirwa no kwemerwa mu muryango nyarwanda no kubura amategekop abarengera muri iki gihugu cyimisozi igihumbi.
Muri urwo rwego, iyi raporo y’ubushakashatsi irerekana isesngura rigufi ry’uko ababana bahuje ibitsina babayeho mu Rwanda. Akaba ari kimwe mu bice bigize umushinga witwa’’ Gukora impinduka mu kurwanya ihohohoterwa mu mibanire y’abantu, mu butandukane bushingiye ku kuba abantu badakora cyangwa ngo bumve kimwe imibonano mpuzabitsina, kudahuza igitsina, haba mu rwego rw’uburezi, ubuzima ndetse na kaminuza hakurikijwe intumbero akarere ndetse n’isi byihaye kugerahoIcyiciro cya II ”cy’umushinga medicusmundi Bizkaia, cyatewe inkunga n'ikigo cy’ubufatanye mu iterambere cya Basque kigamije guteza imbere inzira yo guhindura imibereho himakazwa uburyo bwo gukora isesengura mu rwego rw’uburezi muri za kaminuza, ubuzima n’imibanire.
Isuzuma riraboneka mu cyesipanyoli, Basque, Icyongereza, Igifaransa na Kinyarwanda.
Argitalpen honi buruz
- Urtea
- 2023
- Kategoria
- Txostenak